Ngoma: Gahunda y’isibo yafashije ubuyobozi kugabanya umubare w’abana bata amashuri

0

Iburasirazuba  mu Karere  ka  Ngoma, Umurenge wa Murama  haravugwa  abana  bata  amashuri  bamwe  bakiri  mu mashuri  abanza, abana  mu kiganiro  bagiranye  n’ikinyamakuru  ijamboryumwana.com kuri  uyu  wa gatanu  tariki ya  25 Kanama  2017  badutangarije  ko  bata  amashuri  kubera  ubukene  bwugarije  imiryango yabo  kuko  ababyeyi  babo  batabasha  kubabonera  n’imyenda  ibi  bigatuma  abana  bahitamo  kujya  gukora  mu mirima  y’imiceri  kugira  ngo  babone  ibyo  bifuza.

Ku rundi  ruhande  ababyeyi  twaganiriye  bavuze  ko  uruhare  runini  rutuma  abana  bata  amashuri  atari  ubukene,  ahubwo  n’abana  ubwabo  bananirana  ntibanyurwe  n’ibyo  babona  iwabo  bagahitamo  kujya  kubishakira  ahandi.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko abana nabo hari igihe bananira imiryango

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko abana nabo hari igihe bananira imiryango

Musoni Theophile, umwana wiga mu mwaka wa kabiri kuri E.S Rurama aragira abana bagenzi be inama yo kwiga kuko ishuri ariyo nzira izabageza kubyo bifuza byose.

Musoni Theophile, umwana wiga mu mwaka wa kabiri kuri E.S Rurama aragira abana bagenzi be inama yo kwiga kuko ishuri ariyo nzira izabageza kubyo bifuza byose.

Mu gushaka  kumenya  amakuru   y’impamo  twegereye  umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge  wa  Murama  Bwana  Buhiga  Josue  atwemerera  ko  iki  kibazo  cyari  gihari  ariko  bagihagurukiye.

Yagize  ati:”Raporo  duheruka  mu kwezi  ku wa  gatanu  twari  dufite  abana  45  bataye  amashuri  mu  Murenge  wose, ariko  twagiye  tubafata  tukabasubiza  mu  ishuri  dore  ko  n’uyu  munsi  hari  abandi  bana  babiri  bari bafashwe  babazana  hano  ku  Murenge twabigishije,  turabaganiriza  batwemerera  ko  bagiye  gusubira  mu  ishuri.”

Bwana, Buhiga Josue Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama

Bwana, Buhiga Josue Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama

Yakomeje  avuga  ko  mu gushaka  gukemura  iki  kibazo  burundu  twashyizeho  gahunda  z’amasibo,  aho  ingo  15  zishyira  hamwe  bakajya  bakora  inama  rimwe  mu cyumweru  bakarebera  hamwe  ubuzima  bw’Umurenge  cyane  cyane  bakanareba  impamvu  abana  bata  ishuri  bakabasha  kubasubiza  mu mashuri.

Muri  rusange  gahunda  y’amasibo  igira  uruhare  rukomeye  mu kugarura  abana  bataye  ishuri  kuko  bahanahana  amakuru  bityo  umwana  wese  wataye  ishuri  bakamumenya  bikaborohera  kumusubizayo.

Mu Murenge  wa  Murama  umubare  w’abana  bata  ishuri  ntabwo  uri  hejuru  kuko  bashyizeho  gahunda  y’amasibo  igira  uruhare  runini  mu kubungabunga  uburezi  bw’umwana.

Ibiro by'Umurenge wa Murama

Ibiro by’Umurenge wa Murama

Leta  y’u Rwanda  yashyizeho  gahunda y’uburezi  kuri  bose,  hagamijwe  guca  burundu  ikibazo  cy’abana  bavutswa  kwiga  bitewe  n’ubushobozi  buke  bw’iwabo,  gusa  ibi  bibazo  ntibibura  kugaragara  hirya  no  hino  bitewe  n’impamvu  zitandukanye.

Bernard  Uwihoreye

Ijamboryumwana.com/Ngoma

Leave A Reply

Powered by themekiller.com