Kurandura ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ntabwo byashoboka hatabayeho gushyira hamwe

0

Nyuma y’inama yo ku wa 19 ukwakira 2016 yahuje inzego zitandukanye zifite mu nshingano kurengera umwana,harimo inzego za leta n’iza sosiyete sivile,aho iyi nama yagaragaje imiterere y’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda ikanafatirwamo imyanzuro itandukanye irebana no kugira icyakorwa mu guhangana n’iki kibazo,izi nzego zongeye guhura mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa kane 17 Kanama hagamijwe kwisuzuma harebwa ibimaze gukorwa n’ahakenewe kongerwa ingufu mu kurandura iki kibazo.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba ku itariki 11 ukwakira buri mwaka.

Mubutumwa bufungura iyi nama ku mugaragaro,Bwana Sekanyange Jean Leonald,umuyobozi wa CLADHO akaba n’umuvugizi wa sosiyete sivile yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe na CLADHO kubana baterwa inda avugako bwatumye inzego zitandukanye zihaguruka ,kandi bukagaragaza ko koko iki kibazo gihari.yagize ati”Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kirahari kandi kirakomeye nkuko n’ubushakashatsi bwabigaragaje harimo ubwakozwe na CLADHO ndetse n’ubwakozwe na MIGEPROF,ariko ikibabaje guhana ntabwo bishimishije ,abaterwa inda ni benshi ariko abahanwa ni bake.”

Dr Claudine Uwera Kanyamanza,umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana yagarutse ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa bose aho yagize ati”Twese ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiratureba,ntarwego narumwe rwakwishoboza gukemura iki kibazo,bityo rero buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura iki kibazo cy’abangavu baterwa inda.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Polisi y’Igihugu ,SP Beline wari witabiriye iyi nama yagaragaje uko bihagaze kuri iki kibazo,aho mubyaha 1934 byakurikiranywe na Polisi y’Igihugu mu kwezi kwa nyakanga 2017 ,198 muri byo byari ugufata ku ngufu no gusambanya abana ari nabyo bivamo gutwita kwabo ,ibi bikiharira 10.23% by’ibyaha byose bikorwa mu gihugu.

Yagarutse kandi ku kijyanye n’igihano cyo gusambanya umwana,agaragaza ko abantu bakuru bakora icyo cyaha itegeko ribahanisha igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’urwanda hagati ya 100.000 na 1.000.000.

Kurwanya ihohoterwa ni inshingano za buri wese kandi inda ziterwa abangavu ni ikibazo gihangayikishije buri wese hakenewe gushyira hamwe kugira ngo hagire igikorwa gikemuke,Inzego z’ibanze zongeye gutungwa  agatoki kurangara no kutita kuri iki kibazo uko bikwiye

Evariste MURWANASHYAKA ,Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurengera uburenganzira bw'umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa nawe watanze ikiganiro muri iyi nama yasabye gukomeza ubukangurambaga kugirango uburemere bw'iki kibazo bwumvikane kibonerwe umuti

Evariste MURWANASHYAKA ,Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa nawe watanze ikiganiro muri iyi nama yasabye gukomeza ubukangurambaga kugirango uburemere bw’iki kibazo bwumvikane kibonerwe umuti

UWERA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, yahamagariye inzego zose gufatanya mu kurwanya ko abana baterwa inda

 

Leave A Reply

Powered by themekiller.com