Abanyamakuru n’abahanzi basabwe kubaha ihame ry’ubuzima bwite bw’umwana no kudakoresha amafoto y’abana uko bishakiye

0

Mbere yo gukoresha ifoto y’umwana mu nkuru cyangwa mu gihangano hakenewe ubwumvikane hagati y’umwana cyangwa umubyeyi we kuko ubuzima bwite bw’umwana bugomba kubahirizwa.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ”CLADHO” ku bufatanye na Coalition Umwana ku Isonga ku nkunga ya Sweden International Development Agency ”Sida” ibinyujije muri Save the Children yageneye abanyamakuru n’abahanzi basaga 36 baturutse mu bitangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda n’abahanzi batandukanye, aho baganiriye ku nsanganyamatsiko ” Uburenganzira bwite bw’umwana bugomba kwitabwaho na buri wese”

Bwana BISENGIMANA Francois Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro yagarutse kubyo Leta yakoze mu guharanira uburenganzira bw’umwana  harimo gushyiraho itegeko rirengera umwana No 54/20111 ry’umwihariko rivuga kutinjira mu buzima bwite bw’umwana ahubwo akarengerwa. Yakomeje avuga ku nkingi zigaragaza uburenganzira bw’umwana ziri muri iri tegeko harimo: Uburenganzira ku mwirondoro n’ubwenegihugu, uburenganzira bwo kurererwa mu muryango , uburenganzira bwo kurengerwa, uburenganzira ku butabera n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu bimukorerwa.

francoi

Bisengimana François wa NCC afungura amahugurwa ku mugaragaro

 Amahugurwa yitabiriwe n'abanyamakuru n'abahanzi banyuranye


Amahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru n’abahanzi banyuranye

Mu gusoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Bwana Evariste MURWANASHYAKA, Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri CLADHO akaba n’umuhuzabikorwa w’umushinga Positive Discipline/Protection of children from violence ari nawo wateguye ayo mahugurwa, yashimiye cyane abanyamakuru n’abahanzi bitabiriye amahugurwa maze abasaba ko ibyo bize bagomba kubishyira mu bikorwa baharanira uburenganzira bw’umwana ko bwakubahirizwa mu itangazamakuru ndetse no mu bihangano binyuranye. Yamenyesheje abitabiriye aya mahugurwa ko bazakomeza gukorana bya hafi mu kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

 Evariste Murwanashyaka avuga ko ubuzima bwite bw'umwana bugomba kubahirizwa


Evariste Murwanashyaka avuga ko ubuzima bwite bw’umwana bugomba kubahirizwa

 

Bwana SEKANYANGE Jean Leonard, Chairman wa CLADHO akaba n’umuvugizi wa Societe Civile yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba abahanzi n’abanyamakuru bahurijwe hamwe ngo bige ku burenganzira bw’umwana, avuga ko ari imbaraga zidasanzwe  zizafasha mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa umwana, ati mukoresheje itangazamakuru n’impano zanyu, muri abavugizi ba mbere b’umwana niyo mpamvu nyuma y’aya mahugurwa twizeye tudashidikanya ku ruhare rwanyu mu guharanira no kubungabunga uburenganzira bw’umwana, akaba yaranaboneyeho akanya ko gushimira cyane Save the Children yateye inkunga aya mahugurwa n’ibindi bikorwa binyuranye bizayakurikira ndetse anashimira Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ku bufatanye idahwema kugaragaza mu gushyigikira ibikorwa birengera umwana.

Leave A Reply

Powered by themekiller.com